Perezida Kagame yacyeje ubufatanye bw’abikorera na Leta mu isoko rya Afurika

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugera ku ntego z’Isoko rusange rya Afurika ari uguhuriza hamwe imbaraga z’abikorera n’iza leta.

Ni ubutumwa yatangiye i Davos, ahari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Isi, ari n’aho hateraniye iy’Ihuriro ry’Inshuti z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) yanitabiriwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Ahmed Hachani, Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, Wamkele Mene n’abahagarariye abikorera.

AfCFTA yatangijwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2019 nyuma y’imyaka igera kuri 7 itekerezwaho. Ubucuruzi bwa mbere bwakozwe buyishingiyeho bwatangiye tariki ya 1 Nyakanga 2021.

Perezida Kagame yagize ati “Ubufatanye ni ngombwa cyane mu buryo bufasha guhindura ibintu, kandi tugomba guhindura uburyo Afurika ifatwa nk’umugabane w’ibibazo.”

Ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika biteganyijwe ko rizongera ibyo uyu mugabane winjiza ho 7% ni ukuvuga hafi miliyari 450 z’amadolari.

Perezida Kagame kandi yahuye na Prof. Klaus Schwab, washinze ndetse akaba anayobora Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku kunoza imikoranire mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:29 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe