Perezida Kagame yagaragaje inenge mu gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanye-Congo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Impunzi z’abanye-Congo zikomeje kuza ku isonga mu zakirwa n’u Rwanda, aho kugeza ubu rucumbikiye abarenga ibihumbi 100, barimo ibihumbi 16 bahunze intambara za vuba ziri kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Kagame yanenze ibihugu bikomeye birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko biri gukemura ikibazo cy’impunzi z’abanye-Congo mu nzira yo gutwara bacye muri bo ngo bajye kubibamo.

Yagize ati “Barabizi abantu bose barabizi; bazi n’ukuri kubera ko muri ibyo bihumbi 100  hari ubwo bigira gutya bimwe muri ibyo bihugu biteye imbere, bimwe bifite indangagaciro z’igitangaza, bakaza bagakura mo nk’imiryango 5; ubwo ngo bakemuye ikibazo…. mu bihumbi 100 uvanyemo abantu 5 cyangwa imiryango 5 ubwo wakemuye ikibazo?”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko impunzi z’abanye-Congo zitari mu Rwanda gusa ahubwo ko no muri Uganda n’ahandi zihari kandi ngo hari amahanga afata ibi nk’ibisanzwe; nk’uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iba hari abavugaga bati “nimubareke ni za nyamanswa z’abanyafurika ziri kwicana ubwazo.”

Kuri Perezida Kagame ngo nk’igihe umutwe wa M23 wavukaga muri 2013 hari bamwe mu babaswe n’ingengabitekerezo y’amoko wasangaga bavuga bati abo ni abatutsi, bagomba koherezwa mu Rwanda ruyobowe n’umututsi Kagame. Ibi akabifata nko guhora iteka bakururira u Rwanda mu bibazo by’intambara z’abanye-Congo.

Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zo mu Rwanda ziri mo n’izihamaze imyaka irenga 23.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:58 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe