Perezida Kagame yavuze ko kugera ku ntsinzi nta muntu umwe ubyishobozi ahubwo bigerwaho habayeho gushyigikirwa n’abamuri hafi, ubuyobozi n’abandi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 431 barangije amasomo muri Kaminuza ya African Leadership University.
Kuva ALU yatangira gukorera mu Rwanda, abagera ku 2500 baturuka mu bihugu bisaga 12 bya Afurika ni bo bamaze kurangizamo amasomo.
Umukuru w’igihugu yibukije abarangije muri iyi Kaminuza ko bagomba kugira imitekerereze yo gufata inshingano zo gukemura ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika kandi bakamenya ko byihutirwa.
Ati “Dukeneye gufata inshingano ku byo dufite kandi bikajyana no kumenya ubwihutirwe bw’ibintu.”
Ni kaminuza ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahari umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), washyizweho hagamijwe kubakwa igicumbi cy’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga muri Afurika.
Muri 2016, ni bwo ALU yashinzwe na rwiyemezamirimo wo muri Ghana akaba n’inshuti y’u Rwanda, Fred Swaniker.