Perezida Kagame yagaragaje ubuhinzi nk’urufatiro rw’iterambere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye abitabiriye inama ya Africa Food Summit yari imaze iminsi 6 ibera I Kigali mu Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo hari ibyakozwe ariko kandi hagikenewe kongerwa imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bitanga ibiribwa.

Perezida Kagame yasobanuye ko ubukungu bwose bw’igihugu bwubakira ku musaruro w’ibiribwa uba uri mu gihugu. Umukuru w’igihugu yagize ati “umusaruro ushimishije w’ibiribwa usobanuye igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku baguzi. Ibi bigira ingaruka zigaragara mu kurwanya ubukene no mu guhangana n’uguta agaciro kw’ifaranga.”

Perezida Kagame yasabye abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano kurushaho kongera ikoranabuhanga rigamije gutanga umusaruro mwinshi. Asaba Kandi abikorera kurushaho gushora imari mu rwego rw’ibiribwa.

- Advertisement -

Muri iyi nama yatangiye kuwa 02 Nzeri hagaragajwe imbohamizi zikiri mu bituma urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’isoko y’ibiribwa rudatera imbere; izi zirimo imihindagurikire y’ikirere, harimo kandi kuba abahinzi biganjemo abasaza n’abakecuru badashobora kujyana n’ikoranabuhanga rikenewe muri uru rwego, hagaragajwe kandi ko uburyo bwo kugera ku gishoro nabwo bukiri ikibazo.

Muri rusange umugabane wa Afurika ngo ubasha kwihaza mu biribwa ku gipimo cya 85%, bisobanuye ko utumiza hanze yawo ibiribwa bingana na 15% by’ibiribwa byose bikenerwa n’abawutuye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:49 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe