Kuri uyu wa Gatanu kuwa 10 Gicurasi, Perezida Kagame yakiriye abadepite bo mu budage bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda n’ubudage ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Ubutumwa buri ku rukuta rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda bugaragaza ko abadepite Jens Spahn, Günter Krings, na Alexander Richard Throm, n’itsinda rigari ryari ribaherekeje bakiriwe muri Village Urugwiro
Mu biganiro aba bagize inteko ishingamategeko y’ubudage bagiranye na Perezida Kagame bagarutse ku bibazo byugarije isi birimo ikibazo cy’abimukira.
Mu Gushyingo 2019 Minisitiri w’ubuzima w’u Budage Spahn yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente byari bigamije kurebera hamwe inzego z’ingenzi zo kubakira ho ubufatanye bw’ibihugu byombi.