Perezida Kagame yahamije ko gufasha abikorera ari inshingano za Leta

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako y’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant Perezida Kagame yemeje ko Leta ifite inshingano zo gufasha abikorera kugera ku nyungu z’ibyo bakora. Ndetse agaragaza ko icyifuzo cye ari uko hakubakwa byinshi hirya no hino mu gihugu.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yijeje ko ibibazo bijyanye n’itegeko rigena ibiciro by’ubwishingizi n’ibindi bishobora gukoma mu nkokora imikorere y’abafite ibigo by’ubwishingizi bigomba gusuzumwa bigakemurwa.

Perezida Kagame yagaragarijwe zimwe mu mbogamizi ziri muri uru rwego rw’ubwishingizi birimo ibishingiye ku mategeko. Perezida Kagame yashimangiye ko ari inshingano za Leta gufasha abikorera bagatera imbere. Ati “Ababishinzwe ndibwira bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka bigahinduka bitagombye gutinda cyangwa ngo biremerere abantu mu mikorere yabo. Ndibwira rero ko ibyo bizasuzumwa.”

Inyubako ya Radiant ifite amagorofa 13 ni imwe mu zibereye ijisho ziri I Kigali

Perezida Kagame washimiye ubuyobozi bwa Radiant Insurance Company Ltd ko bwakoresheje amahirwe bwahawe n’igihugu neza. Iyi nyubako ifite agaciro ka Miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda ni imwe mu ziri mu mujyi wa Kigali zubatswe mu buryo burengera ibidukikije.

Radiant Insurance Company ivuga ko kuri ubu imaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe yatangiranye imari shingiro ya miliyari 1 Frw.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:07 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe