Perezida Kagame yahishuye ikimubabaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda atanga umuburo  ko ibyabaye mu Rwanda byaba n’ahandi hose ku isi kuko iteka abantu babona urwango rukura, hirya no hino ku isi ndetse rudasize no mu bihugu bikomeye.

Mu masengesho yo gusengera Leta zunze Ubumwe za Amerika yabanjirije umunsi nyirizina wa Rwanda Day. Perezida Kagame yavuze ko ababazwa cyane no kubona ibyabaye mu Rwanda nta somo byahaye amahanga, kugeza ubwo n’uyu munsi bigaragara ko hari ibisa nabyo bigaragara hirya no hino ku isi no mu karere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Jenoside ishoboka mu buryo burenze bumwe; ubwa mbere ni igihe umuryango wose wabuze icyizere cy’ahazaza, ubwa kabiri ni igihe umuryango mugari ubwawo wacitse intege ndetse wananiwe kwigirira icyizere, mu gihe uwo muryango udashobora gutandukanye ukuri n’ikinyoma, ndetse no mu gihe abanyepolitiki bigishije ivangura n’urwango, maze abantu bafite ukwizera ndetse n’abahanga muri siyansi bakarebera.

Perezida Kagame yashimangiye ko Jenoside itegurwa n’abafite ubutegetsi agaragaza ko u Rwanda rwatakaje 10% by’abaturage kuko Guverinoma yari yiyemeje gutsemba abatutsi bose.

Ati “wakwibaza ngo umututsi yari nde? Ni umunyarwanda ariko umunyarwanda wari washyizweho ikimenyetso cyo gutsembwa”.

Ku kibazo cy’uburyo u Rwanda rwabashije kongera kwiyubaka, umukuru w’igihugu yavuze ko iki ari ikibazo buri munyarwanda wese yakabaye ari inzobere muri cyo. Ashimangira ko ari urugendo rutari rworoshye kuko rwasabye guhangana n’ibibazo birimo ubutabera, ukwihorera, ugusenyuka kw’inzego n’ibikorwa remezo, amadeni abakoze Jenoside bari barafashe bagura imihoro n’ibindi.

Icyakora, uyu munsi u Rwanda ni igihugu gifite amahoro, gikura mu iterambere, kibereye abikorera ariko icy’ingenzi cyane ni igihugu cyunze ubumwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:26 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe