Perezida Kagame yashimangiye ko imikorere mibi n’umwanda wa ruswa n’amarozi biri mu mupira w’amaguru, ari byo byamubujije gusubira ku kibuga by’umwihariko kureba Amavubi akina.
Ni nyuma y’ubusabe bwa Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi wamusabye kugaruka ku kibuga gushyigikira abakina.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ku busabe bwo kuba yasubira ku kibuga ati “Ndabyumva ibyo bansaba ariko nanjye mfite ibyo mbasaba… icyatumye kenshi ngabanya kujyayo ni bo byaturutseho.”
Yavuze ko atajya mu bintu birimo ruswa n’amarozi, ko ari nayo mpamvu yahagaritse kujya ku kibuga. Ati “Ibintu nka biriya ntabwo bari bakwiriye kuba babyihanganira”.
Perezida Kagame yatanze urugero rumwe rw’umutoza wavaga mu Burasirazuba bw’u Burayi, wigeze no gutoza ikipe ya Ghana wamubwiye ko usanga n’abakinnyi buri umwe ari umutoza.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko niba ibyo bikiriho, byaba ari ikibazo aho umukinnyi wese ahinduka umutoza kandi ko aricyo cyatumye uwo mutoza asezera. Ati “Nanjye ni yo mpamvu nasezeye”.