Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Doumbouya wa Guinea

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriraga muri Senegal, Umukuru w’igihugu yerekeje muri Guinea aho yakiriwe na Perezida wa Guinea Mamadi Doumbouya. 

Itangazo riri ku rukuta rwa X rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika rigaragaza ko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Guinea bagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu nzego abakuru b’ibihugu baganiriye ho zigiye kwibandwa ho mu bufatanye bw’ibihugu byombi hari mo urwego rw’ikoranabuhanga, Ubucuruzi n’imishinga y’ishoramari.

U Rwanda na Guinea ni ibihugu bisanzwe bibanye neza ndetse muri Mata umwaka ushize Perezida Kagame yasuye Guinea. Muri uru ruzinduko rwo mu 2023 abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Guinea bashyize ho itsinda ryo kwiga ku bufatanye bw’u Rwanda na Guinea mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano.

Muri Mutarama 2024 kandi Perezida Mamadi Doumbouya nawe yasuye u Rwanda, aherekejwe n’umugore we Lauriane Doumbouya bakirwa na Perezida w’u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 3.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:38 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe