Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri muri Korea y’epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yakiriwe na Mugenzi we wa Korea y’epfo Perezida Yoon Suk Yeol.
Urubuga rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda rwagaragaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije kunoza ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Perezida Kagame kandi amakuru ava muri Korea y’epfo aremeza ko yahuye na yahuye na Rev. Billy Kim, umuvugabutumwa ukomeye wanabaye Umuyobozi w’Itorero ry’Ababatisita ku Isi, ukomoka muri Koreya Y’Epfo.
- Advertisement -
Perezida Kagame ari muri Korea y’epfo kwitabira inama uhuza Korea na Afurika. Ni inama yatangiye kuri uyu mwa 03 Mutarama 2024.
Umwanditsi Mukuru