Perezida Kagame yakiriye abaperezida ba Kenya, Mozambique na Djibouti

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yakiriye ku meza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Kigali. Barimo Perezida wa Kenya, William Ruto; uwa Mozambique, Filipe Nyusi n’uwa Djibouti, Ismail Omar Guelleh.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro byihariye n’aba bayobozi bakuru barimo Philippe Nyusi wa Mozambique na Ismail Omar Guelleh wa Djibouti.

Muri iyi nama yagarutse ku ngingo ziganje mo ishoramari ku mugabane wa Afurika abayobozi b’ibigo by’ishoramari bakomeje kugaragaza ko birumvikana uburyo 40% by’ishoramari ryo ku mugabane wa Afurika riva hanze y’uwo mugabane. Hagarutswe cyane Kandi ku ngabo y’ibyo Afurika itumiza mu mahanga bikomeza kuba byinshi ugereranije n’ibyo yohereza.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 11 yitabiriwe n’abarenga 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo bitandukanye, abashoramari n’abandi baje kuganira ku buryo bwo guteza imbere no kwagura ahazaza h’Umugabane wa Afurika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe