Perezida Kagame yasabye ‘abayobozi bashyushya intebe’ gusezera bakajya mu bindi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Asoza inama ya 19 y’umushyikirano, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze imikorere y’abayobozi badakorana hagati yabo n’abahora mu nama zidatanga umusaruro, atanga umurongo ko abayobozi badafite icyo bahindura ku mibereho y’abo bayoboye bakwiriye gushaka indi mirimo bikorera.

Mu byo umukuru w’igihugu yasabye abayobozi guhindura harimo kudakorana kw’inzego, kudafata ibyemezo bikwiriye no guhora mu nama.

Perezida Kagame yanenze umuco wo gutinda gukemura ibibazo by’abaturage ababishinzwe bagahora mu nama ati “Icyo wagombaga gukora uyu munsi mu nshingano zawe ugashaka ko habanza hakaba inama,.. gutegura inama nabyo bigatwara iminsi … abazizamo bakaza bamwe bakererewe, abandi baseta ibirenge, ubundi bakaza bakicara gusa …. wamubaza ngo nari ndi mu nama. Mu nama wari urimo wakoze iki?”

Yasabye abayobozi gukora cyane bagahindura imibereho y’abo bayoboye abatabishoboye bagasezera bakajya gushaka ibindi bakora.

Ati “Abayobozi mu nzego za leta turimo kugira ngo dukorere igihugu, dukorere abaturage ubuzima bwabo buhinduke. Urimo ntacyo ukora umaze iki? Ufite aho ujya ndetse ugasezera ukigira muri ibyo ngibyo byaba byiza ko wabikora.”

Kuri Perezida Kagame iyo utakoze ibyo usabwa gukorera abaturage uyoboye hari abagiraneza baza bakabigukorera ndetse bakanagutwara abaturage.

Ati “Abaturage banyu murabagurisha?, ukwiriye gufashwa mu rugendo wowe ubwawe wahisemo, ntabwo ugufasha azanaguhitiramo urugendo”.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko intege nke z’abayobozi zigaragarira mu buryo abaturage babo ndetse n’abayobozi ubwabo bahora bateze amaboko ku bagiraneza. Ati “Una ugonjwa gani wewe?” (Murwaye icyi?). Yemeza ko igisubizo cy’ibi buri wese akwiriye kugishaka ku giti cye ashaka icyo yakora kugira ngo ibyo bihinduke kandi ko bihari byinshi umuntu yakora ku giti cye ndetse n’ibyo abantu bakora bafatanyije.

 

Niba uri mu buyobozi ntacyo ukora, ufite ahandi ujya byaba byiza-Perezida Kagame

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe