Perezida Kagame yashimiye umukecuru wavumye abajenosideri

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Perezida Kagame yavuze ko uyu mukecuru yanze agasuzuguro no kugaraguzwa agati  igihe yari agiye kwicwa muri Jenoside akavuma abajenosideri  bamubazaga urupfu  ahitamo kwicwa.

Ibi umukuru w’Igihugu yabivuze mu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya 624  mu rwego rwa ba ofisiye bato (sous-officiers), ukaba wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yabukije aba basirikare ko u Rwanda rufite amateka yihariye kandi ashaririye  aho “umuntu yabazwaga guhitamo urupfu ari bupfe kugira ngo abe arirwo yicwa.  Igihugu cyageze aho, kugira ngo kizongere kubona ibintu nk’ibyo byaba ari ishyano.”

Perezida Kagame yabwiye aba basirikare  ati “Ntabwo izi ngabo z’igihugu z’umwuga ibyo zigishwa, ibyo zitozwa amateka yacu, ntabwo yatwemerera ko byazongera kuba mu gihugu cyacu. Izo ni zo nshingano mufite nk’ingabo z’igihugu, ari mwe, ari abo musanze, ari n’abandi bazaza.”

Perezida Kagame yasabye aba basirikare  gukorana umutima nk’uw’umukecuru wavumye abakoze jenoside bashakaga kumwica.  Ati ” Mugomba gukorana umutima usa n’uw’uwo mukecuru natanzeho urugero.  Abari bamuhagaze hejuru bamubwira guhitamo urupfu ari bupfe, icyo yahisemo yarabavumye, yabaciriye mu maso. Uwo mukecuru ni intwari, nicyo gikwiriye kubaranga, mukanga ubagaraguza agati, mukamurwanya. Urupfu Abanyarwanda bakwiye guhitamo gupfa ni ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu.”

Yababwiye ko badakora ibyo bahuguwemo gusa ahubwo ko bakwiye gukora n’ibyo umutimanama ubabwira. Ati  ” Mukwiye kwanga ubugwari, kwanga agasuzuguro, kwanga ububwa.” Yababwiye ko uzabazanaho ibyo akwiye kwicuza icyatumye abikora.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe