Perezida Kagame yemeye kwiyamamaza atanga umukoro ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yatorewe guhagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Nyakanga 2024, abwira abanyamuryango ko ‘bagomba gutekereza ku wuzamusimbura’.

Perezida Kagame yagize amajwi 99.1% akaba yari umukandida rukumbi. Yashimye icyizere abanyamuryango bahora bamugirira, avuga ko u Rwanda rufite umwihariko.

Ati ‘Iki gihugu cyacu uko kingana uko giteye uko kimeze kose bihereye ku mwihariko w’imiterere bifite icyo bidusaba gishobora kuba gitandukanye n’ibyo abo mu bindi bihugu basaba. Ni umwihariko ushingira ku mateka, ku majyambere tugezeho, ushingira no ku muco wacu”.

Yavuze ko no guhitamo abayobozi bishingira kuri uwo mwihariko.

Perezida Kagame yongeye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza ku wazamusimbura

Perezida Kagame ati “Nabashimiye icyizere. Muri 2010 na bwo mwangiriye icyizere, muri Petit Stade ariko twarabanje turaganira. Ndababwira nti ‘Ariko munatekereze n’uko hari n’ibyahinduka”>

Yibukije ko hari umushoramari w’i Rusizi wavuze icyo gihe ko niba Perezida atari umukandida yahitamo kuba impunzi ngo kubera ubwoba afite bw’ibyaba igihe igihugu cyaba kiyoborwa n’undi utari Kagame.

Perezida Kagame ati “Bivuga ko tudaha abo tuyobora icyizere gihagije. Ni iki kigaragaza ko akazi dufite imbere gakomeye kurusha uko mubitekereza.

Ati “Ikindi cya kabiri, erega turi ku isi, turi abantu. Byashoboka bite ko twakwicara uko tungana dutya nk’abayobozi ntidutekereze ukuntu muri twe hatekerezwa, hategurwa uwakora nk’iby’undi mushima…Umuzigo munkoreye ndawemeye ariko ndashaka uwantura kandi ari muri mwe muri hano”

Umuryango FPR Inkotanyi kandi wanatangaje abantu 70 bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuzabera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2024.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:21 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe