Perezida Kagame yibukije abayobozi kudakora indahiro z’umugenzo

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko indahiro abayobozi bakora zidakwiye kuba umugenzo gusa ko ahubwo zikwiye kujyana no kuzuza inshingano baba barahiriye ku rwego rw’igihugu.

Ibi yabivuze ubwo yakiraga indahiro z’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usengumukiza Félicien, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Kadigwa Gashongore, bombi baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri mu minsi ishize.

Umukuru w’Igihugu yibukije abarahiye ko kurahira bidakwiriye kuba umugenzo gusa.

Ati “Ni akazi karemereye, usibye ubwako ko karemereye kajyanye n’imico n’imyumvire na politiki y’igihugu cyacu ako kazi kagomba kugaragaza mu buryo bwo kuzuza inshingano zijyanye nako.”

“Kurahira rero ntabwo ari umugenzo gusa, kurahira bijyana n’iyo nshingano n’ibigomba kugaragara ku bayobozi igihe buzuza izo nshingano bityo igihugu cyacu kikabigiriramo inyungu ndetse no kwihuta mu nzira turimo n’aho twifuza kugera, nagira ngo rero ibyo mu gihe muzaba mukora ibijyanye n’inshingano zanyu bijye bibayobora mu mikorere.”

Perezida wa Repubulika kandi yabwiye aba bayobozi barahiye ko inshingano bahawe atari nshya ahubwo icyiyongereyeho ari uburemere bwazo, bityo icyibanze ari ukwibuka inyungu z’abaturage.

Ati “Aho muvuye n’aho mugiye ni umurimo umwe, mwari musanzwe mufite ibyo mukorera igihugu mu yindi myanya mwarimo, ni imyanya yahindutse ariko inshinganoni za zindi, usibye ko hiyongereyeho mu buryo bw’uburemere gusa, nagira ngo rero twese dufatanyije akazi kazakorwe uko bikwiye.”

Dr Usengumukiza Félicien warahiriye kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB yarasanzwe ashinzwe ishami ry’ubushakashatsi muri iki kigo, mu gihe Kadigwa Gashongore warahiriye kuba Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ari umunyamategeko ufite uburambe ndetse yanabaye mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda kuva mu 2006, ndetse aba n’Umucamanza mu Rukiko Rukuru ndetse n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:27 am, Apr 27, 2024
temperature icon 22°C
broken clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe