Perezida Kagame yihanganishije umugore n’umuryango wa Perezida wa Namibia

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageneye ubutumwa bwo kwihanganisha umufasha wa nyakwigendera Perezida wa Namibiya Hage Geingob witabye Imana kuri iki cyumweru 04 Gashyantare 2024.

Abinyujije ku rukuta rwa X, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane mushiki wanjye Kalondo Monica, umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibiya kubera urupfu rw’umuvandimwe wanjye n’inshuti Perezida Hage Geingob. Ubuyobozi bwe binyuze mu rugamba rwo kwibohora rwa Namibiya, umurimo we udacogora mu gukorera abaturage be ndetse n’ubwitange yagize muri Afurika yunze ubumwe byose bizibukwa mu bihe bizaza”

Perezida Hage Geingob yitabye Imana azize uburwayi bwa Canceri aho yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:17 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe