Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageneye ubutumwa bwo kwihanganisha umufasha wa nyakwigendera Perezida wa Namibiya Hage Geingob witabye Imana kuri iki cyumweru 04 Gashyantare 2024.
Abinyujije ku rukuta rwa X, Perezida Kagame yagize ati “Nihanganishije cyane mushiki wanjye Kalondo Monica, umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibiya kubera urupfu rw’umuvandimwe wanjye n’inshuti Perezida Hage Geingob. Ubuyobozi bwe binyuze mu rugamba rwo kwibohora rwa Namibiya, umurimo we udacogora mu gukorera abaturage be ndetse n’ubwitange yagize muri Afurika yunze ubumwe byose bizibukwa mu bihe bizaza”
Perezida Hage Geingob yitabye Imana azize uburwayi bwa Canceri aho yaguye mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek.
- Advertisement -
Ubwanditsi