Mu ruzinduko agirira mu gihugu cya Kenya Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko atabona impamvu ibuza abanyafurika guhahirana no kugenderana nta mbogamizi za Visa zirimo.
Mu butumwa bwe Perezida Museveni yagize ati “Afurika imeze nk’inzu, urugero Kenya ni uruganiriro, Uganda ni icyumba cyo kuraramo kimwe na DRC ni kindi cyumba… Bityo bityo. Kubera icyi umuntu yasaba uruhushya rwo kuzenguruka mu nzu imwe? Nta mpamvu yo gusaba Visa ngo ubashe kujya Aho wifuza hose muri Afurika. Ntibikwiye rwose”.
Perezida Museveni yageze muri Kenya kuri uyu wa 16 Gicurasi yakirwa na mugenzi we wa Kenya William Ruto. Kenya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byakuyeho Visa ku banyafurika hagamijwe koroshya imigenderanire ndetse n’ubuhahirane buzira imipaka.