Perezida Museveni yanenze ibyo gusaba Visa umunyafurika uri muri Afurika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ruzinduko agirira mu gihugu cya Kenya Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko atabona impamvu ibuza abanyafurika guhahirana no kugenderana nta mbogamizi za Visa zirimo.

Mu butumwa bwe Perezida Museveni yagize ati “Afurika imeze nk’inzu, urugero Kenya ni uruganiriro, Uganda ni icyumba cyo kuraramo kimwe na DRC ni kindi cyumba… Bityo bityo. Kubera icyi umuntu yasaba uruhushya rwo kuzenguruka mu nzu imwe? Nta mpamvu yo gusaba Visa ngo ubashe kujya Aho wifuza hose muri Afurika. Ntibikwiye rwose”. 

Perezida Museveni yageze muri Kenya kuri uyu wa 16 Gicurasi yakirwa na mugenzi we wa Kenya William Ruto. Kenya n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu byakuyeho Visa ku banyafurika hagamijwe koroshya imigenderanire ndetse n’ubuhahirane buzira imipaka.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:33 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe