Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa X (Tweeter) rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda bugaragaza ko taliki 15 na 16 Perezida wa Afurika y’Epfo Cyiril Ramaphosa azagirira uruzinduko rw’akazi muri Uganda.
Ubu butumwa bukomeza bugaragaza ko Perezida Ramaphosa azagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bigamije kunoza umubano w’igihugu byombi.
Perezida Ramaphosa agiriye uruzinduko muri Uganda nyuma y’igihe gito aganiriye na Perezida w’u Rwanda ubwo yari mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi.
Nta gushidikanya ko kimwe mu byo abakuru b’ibihugu bya Uganda na Afurika y’Epfo bazaganira birimo nk’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Afurika y’Epfo ifite ingabo ziri mu zoherejwe mu butumwa n’umuryango wa SADEC