Perezida Ramaphosa agiye gusura Uganda

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa X (Tweeter) rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda bugaragaza ko taliki 15 na 16 Perezida wa Afurika y’Epfo Cyiril Ramaphosa azagirira uruzinduko rw’akazi muri Uganda.

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza ko Perezida Ramaphosa azagirana ibiganiro na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bigamije kunoza umubano w’igihugu byombi.

 

Perezida Ramaphosa agiriye uruzinduko muri Uganda nyuma y’igihe gito aganiriye na Perezida w’u Rwanda ubwo yari mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi.

Nta gushidikanya ko kimwe mu byo abakuru b’ibihugu bya Uganda na Afurika y’Epfo bazaganira birimo nk’ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, aho Afurika y’Epfo ifite ingabo ziri mu zoherejwe mu butumwa n’umuryango wa SADEC

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:16 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe