Perezida w’u Rwanda agiye kongererwa inshingano muri RDF

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko rusange ya Sena yateranye mu gihembwe kidasanzwe ngo isuzume  ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda harimo n’ingingo zivuga ku bubasha bw’abayobozi b’ ingabo z’ U Rwanda.

Iyi nteko yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi, Minisitiri w’ingabo Marizamunda Juvenal yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugamije kunoza imikorere y’ingabo z’u Rwanda .

Imwe mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko ni ingingo ivuga ko umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida w’igihugu  ariwe wenyine uzajya wemeza kohereza ibikoresho bya gisirikare mu bindi bihugu by’amahanga.

Minisitiri Marizamunda ubwo yabisobanuriraga sena y’u Rwanda yagize ati:” Mu  bubasha bw’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda  buteganywa  n’iri tegeko hiyongereyemo ko umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ariwe wemeza iyoherezwa, iyimurwa, ihanahana ry’ibikoresho bya gisirikare ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye nabyo byoherezwa mu gihugu icyo aricyo cyose cy’inshuti mu rwego  rw’ubucuruzi n’ubutwererane mpuzamahanga.”

Mu zindi mpinduka ni ishyirwaho ry’icyiciro gishya mu ngabo z’u Rwanda gishinzwe ubuzima ndetse kikazagira n’umugaba  wacyo.  Indi mpinduka ni  ishyirwaho ry’umugaba wungirije w’ingabo ndetse n’abagaba bungirije aho batari bari mu byiciro by’ingabo z’u Rwanda nko mu ngabo zirwanira ku butaka.

Iri tegeko kandi ritandukanya inshingano za Minisitiri w’ingabo n’iz’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, aho ugaragaza inzego n’amashami bya gisirikare birebererwa na Minisitiri w’ingabo n’izirebererwa n’umugaba w’ingabo.

 

Senateri Uwizeyimana Evode  umwe mubafashe ijambo mu mpaka zabereye muri iyi nteko yavuze ko ashyigikiye ko sena y’u Rwanda  isuzuma ikanemeza ishingiro ry’ububasha n’imikorere y’ingabo z’u Rwanda ariko ibirebana n’imiterere bigashyirwaho n’iteka rya Perezida akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo  kubera ko bishobora guhinduka igihe icyo aricyo cyose.

Muri iri tegeko kandi biteganijwe ko u  Rwanda rugiye kugira ishuri ryigisha abasirikare bakuru guhera ku bafite ipeti rya Colonel kugeza kuri General. Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yabwiye basenateri ko iri shuri rizaba ryitwa ‘National Defence College’.

Uyu mushinga w’itegeko wavuye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wemejwe, ugomba kunyura muri Sena kugira ngo iwemeze mbere y’uko ushyirwa ho umukono na Perezida wa Repubulika itegeko rigasohoka mu igazeti ya Leta.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe