Philipe Mpayimana yongeye gushaka kuba Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nk’uko byari biteganijwe muri gahunda ya NEC Mpayimana Philippe niwe washoje umunsi wa nyuma wo kwakira abifuza kuba abakandida.

Uyu Mpayimana wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 avuye mu Bufaransa aho yabaga ariko agatsindwa; yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri Nyakanga.

Mpayimana ubu akora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu aho ari Impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Ni umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2021 awuhawe n’inama y’abaminisitiri.

Ikimenyetso cy’amadarajya nicyo kizaranga Philipe Mpayimana naramuka yemerewe kwiyamamaza

Mpayimana kimwe n’abandi bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Mu matora yo mu 2017 Mpayimana yiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0,73%. Nyuma yo gutsindwa yashatse no kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2018 ariko nabyo biranga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:38 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe