Ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’intwari itsinze ku mukino wa nyuma APR FC n’aho mu bagore AS Kigali nayo yagitwaye itsinze Rayon Sports nayo y’abagore.
Police FC yatwaye iki gikombe cyitiriwe Intwari itsinze APR FC ibitego 2 kuri 1 , ibitego byose bya Police FC byatsinzwe n’umunya Nigeria Peter Agbrevor naho kimwe cya APR FC gitsindwa na Nshimiyimana Yunous. Umukino wabanjirijwe n’uwabagore ikipe ya AS Kigali yatsinze Rayon Sports nayo y’abagore igitego kimwe kuri busa.
Police FC yegukanye igikombe mu bagabo yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda naho APR FC yatsinzwe yo yahawe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
AS Kigali y’abagore yo yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda naho Rayon Sports yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.