Police FC na AS Kigali W zatwaye igikombe cy’Intwari zibabaje APR na Rayon Sports

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cy’intwari itsinze ku mukino wa nyuma APR FC n’aho mu bagore AS Kigali nayo yagitwaye itsinze Rayon Sports nayo y’abagore.

 

Police FC yatwaye iki  gikombe cyitiriwe Intwari  itsinze  APR FC  ibitego  2 kuri 1 , ibitego byose bya Police FC byatsinzwe n’umunya  Nigeria Peter Agbrevor naho kimwe cya APR FC gitsindwa na Nshimiyimana Yunous. Umukino wabanjirijwe n’uwabagore ikipe ya AS Kigali yatsinze Rayon Sports nayo y’abagore igitego kimwe kuri busa.

 

Police FC yegukanye igikombe mu bagabo yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni  6 z’amafaranga y’u Rwanda naho  APR FC  yatsinzwe yo yahawe miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

AS Kigali y’abagore yo yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda naho Rayon Sports  yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:31 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe