Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire y’abaturarwanda muri Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Polisi y’u Rwanda yashimiye imyitwarire yaranze abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda mu gihe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryabaga ku nshuro ya 16, rikabasha kurangira neza nta mbogamizi ibayeho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bashimira imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda n’abafana bitabiriye iri siganwa.

Yagize ati:” Turashimira abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda n’abafana bitabiriye ari benshi ku mihanda hirya no hino mu gihugu, uburyo bitwaye; barangwa n’indangagaciro byatumye isiganwa risoza neza nta kibazo rihuye naryo.”

Yakomeje ati “Uduce twose umunani twagenze neza, mu mutekano usesuye, nta mbogamizi n’imwe abitabiriye isiganwa bahuye nayo. Turashimira abaturarwanda muri rusange uko bashyigikiye abasiganwa mu duce twose bagiye banyuramo, n’uburyo abakoresha umuhanda bihanganiye impinduka zagiye zigaragara zirimo imihanda yafungwaga mu gihe yabaga ikoreshwa n’abasiganwa, bagakurikiza amabwiriza bahabwaga n’abapolisi babaga bari ku mihanda ngo babayobore mu yindi mihanda.”

ACP Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gukomeza kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, hirindwa ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Tour du Rwanda 2024 yanyuze mu turere 21 tw’Igihugu kuva ku wa 18 Gashyantare kugeza ku wa 25 Gashyantare 2024.  Abasiganwa bakoze urugendo rureshya n’ibilometero 700,6, ndetse iri rushanwa ryegukanywe na Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech.

Muri iri siganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ mu gihe cy’icyumweru rimaze, hakomeje gutangwa ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwibutsa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ze; kugira uruhare mu kuwusigasira hirindwa uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:53 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe