PS Imberakuri yagejeje urutonde rw’abakandida depite bayo muri NEC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi, Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyjwe muri Nyakanga.

Ibyangombwa byaryo byatanzwe na Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri Depite Mukabunani Christine wakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzingwa.

Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandiko mvugo y’abagize ubutegetsi bw’ishyaka yemeje urutonde rw’abantu 80 batanzwe, gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.

PS imberakuri no mu matora yabaye mu 2017 yari yiyamamaje mu matora y’abadepite ndetse inatsindira imyanya 2

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:38 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1017 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe