Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi, Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyjwe muri Nyakanga.
Ibyangombwa byaryo byatanzwe na Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri Depite Mukabunani Christine wakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzingwa.
Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandiko mvugo y’abagize ubutegetsi bw’ishyaka yemeje urutonde rw’abantu 80 batanzwe, gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.
- Advertisement -
PS imberakuri no mu matora yabaye mu 2017 yari yiyamamaje mu matora y’abadepite ndetse inatsindira imyanya 2
Umwanditsi Mukuru