PSD yatanze abakandida depite 66 muri Komisiyo y’igihugu y’amatora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 20 Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza PSD ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abakandida bashaka kwiyamamariza kuba abadepite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisosthome niwe wagejeje urutonde kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu ishyaka.

Mu nama ya biro Politiki ya PSD yateranye ku cyumweru kuwa 19 Gicurasi ikemeza aba bakandida Dr Vincent Biruta uyobora PSD yatangaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari politiki izira ivangura iryo ari ryo ryose. Yemeza ko na PSD ari cyo yaje kwimakaza ati “Ushobora kugira ibitekerezo bitandukanye ukabisobanura ariko icyitwa amacakubiri cyo ntabwo cyemewe mu buryo bwo gukora politiki muri iki gihugu”.

- Advertisement -

Muri kongerera yo ku rwego rw’igihugu yateranye muri Werurwe 2024 iri shyaka ryemeje ko rizashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

PSD itanze urutonde rw’abakandida depite ikurikira imitwe ya Politiki ya FPR Inkotanyi na PL batanze intonde zabo kuwa 17 Gicurasi. Muri manda y’abadepite ishoje iri shyaka ryari ryahatanye mu 2018 ritsindira intebe 5.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe