PSD yemeje abakandida depite bayo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza, PSD, ryemeje urutonde rw’abakandida ku mwanya w’Abadepite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kuri icyi Cyumweru taliki 19 Gicurasi abagize Biro Politiki ya PSD bateraniye mu nama bayobowe na Perezida wayo, Dr Vincent Biruta. Ingingo nkuru mu ziganirwa ho muri iyi nteko nkuru ni ukwemeza abazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr Biruta yavuze ko uretse kwemeza urutonde rw’abakandida ku mwanya w’Abadepite, muri iyi nama hanaganiriwe ku bitekerezo PSD izaserukana mu bikorwa byo kwiyamamaza. Muri aya matora yo muri Nyakanga PSD iziyamamariza gushaka imyanya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Mu gihe izashyigikira Perezida Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

- Advertisement -

Indi mitwe ya Politiki irimo FPR Inkotanyi na PL kuwa 17 Gicurasi yagejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abakandida depite bazayihagararira mu matora. Iyi ni gahunda izageza kuwa 30 Gicurasi mu gihe kwiyamamaza byo bizatangira kuwa 22 Kamena.

PSD ifatwa nk’ishyaka rikurikira FPR Inkotanyi kugira abayoboke benshi mu Rwanda; mu nteko ishingamategeko ishoje manda iri shyaka ryari ryahatanye mu 2018 ritsindira intebe 5. Imyanya mu nteko ishingamategeko igenwa n’amajwi buri mutwe wa Politiki uba wagize mu matora. PSD yakurikirwaga na PL yari ifite imyanya 4 mu nteko mu gihe PS Imberakuri na Democratic Green Party of Rwanda zo zari zifite intebe ebyiri ebyiri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:42 am, Sep 11, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 44 %
Pressure 1011 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe