PSF nyarwanda yinjiye mu bufatanye n’abashinwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rwasinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire n’Ihuriro ry’Abashinwa ryita ku bucuruzi Mpuzamahanga.

mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyeho 16,5% bugera kuri miliyoni 500$.

Ni umusaruro wihariwe cyane n’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa nk’icyayi, ikawa, urusenda, aho nk’urusenda rwumishijwe u Rwanda rwohereje mu Bushinwa rwageze kuri toni 34,7.

- Advertisement -

Imibare yerekana ko mu 2021 ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyoni 357.7$, ibigaragaza uburyo iki gihugu kiri kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Beijing ku wa 6 Nzeri 2024, ahabereye inama ya 8 ya rwiyemezamirimo b’Abashinwa n’abo muri Afurika.

Muri iyi nama Perezida w’ubushinwa Jinping, yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere igihugu cye giteganya guha ibihugu bya Afurika Ama-Yuan miliyari 360 angana na miliyari 50,7$.

Ni ishoramari rizashorwa u Rwanda rigaragaza ko rizafasha mu cyerekezo 2050 kizarusiga rubaye kimwe mu bihugu bikize.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:51 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe