Putin yatumije inama y’igitaraganya nyuma y’igitero cya Ukraine

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida w’uburusiya Vradmil Putin yatumije inama nkuru ya Gisirikare mu burusiya ugamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’igitero cy’ingabo za Ukraine mu Burusiya.

Amakuru aravuga ko icyi gitero ingabo za Ukraine zimaze iminsi 6 zigabye ku Burusiya cyakuye abaturage 121,000 mu byabo ndetse abandi 59,000 bategujwe ko bagba guhunga. Muri iyi minsi 6 ingabo za Ukraine zimaze kugenda ibirometero 30 ku butaka bw’uburusiya.

Atangiza iyi nama Putin yabwiye abakomeye mu gisirikare cy’uburusiya ko “Umwanzi bagomba kumuhashya bakamukura ku butaka bw’ubutaka bw’uburusiya ku kiguzi byasaba cyose.

- Advertisement -

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko nta kidasanzwe Putin yatangaje kuko amagambo y’iterabwoba ngo kuri Putin Ari ibisanzwe kandi amenyerewe.

Icyi gitero cyagabwe ahitwa Kursk nicyo cya mbere kigabwe ku butaka bw’uburusiya n’ingabo za Ukraine kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Uretse muri uyu mujyi wa Kursk kandi abatuye ahitwa nabo bategujwe ko isaha n’isaha bashobora kuraswaho ibisasu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:52 am, Dec 23, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 97%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe