Rayon Sports WFC yateye intambwe yo gutwara Shampiyona

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiona y’abagore ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze mukeba wayo AS Kigali WFC ibitego 2-1 nyuma y’igihe kinini itabasha kuyitsinda.

Mbere y’uyu mukino aya makipe yombi yanganyaga amanota, umubare w’ibitego azigamye n’ibyo yinjijwe, ku buryo uyu mukino wa kamparampaka y’ugomba kuyobora urutonde rwa shampiyona ashyizemo ikinyuranyo.

Ibi bivuze ko kuba aya makipe ariyo akomeye cyane muri shampiyona y’abagore ubwayo akaba yihuriye, bica amarenga y’aho igikombe cyigana dore ko usanga urwego rw’andi makipe asigaye nta yifite ubushobozi bwo gutsinda Rayon Sports wfc cyangwa As Kigali, kuko usanga atsindwa naya makipe ibitego birumbutse.

Tubibutse ko As Kigali ari yo ifite igikombe cyaShampiyona 2022-2023 mu cyiciro cya mbere mu bagore, mu gihe Rayon Sports wfc ari yo yatwaye igikombe cya Shampiyona y ‘abagore mu cyiciro cya kabiri ari nabyo byayihaye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe