Amafoto yakwirakwijwe ku rubuga rwa X rwa @actualite.cd agaragaza Abaminisitiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bashyize ikiganza cyabo cy’ibumoso ku munwa, intoki ebyiri z’ikiganza cy’iburyo zitunze ku mutwe. Aya mafoto aba Minisitiri bayifotoje mu gihe bari mu nama ya Guverinoma y’iki gihugu.
Ni amafoto akurikiye ayo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bifotoje mbere y’umukino wa ½ batsinzwemo na Côte d’Ivoire mu gikombe cya Afurika.
Aba bakinnyi bo basobanuye ko bari bagamije kwamagana intambara iri kubera mu burasirazuba bw’icyi gihugu bagaya ko nta n’umwe urajwe ishinga no kubyamagana cyangwa se guhagarika ubwicanyi.
Impamvu abakinnyi ba RDC bapfutse umunwa mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo
Mu butumwa bwiganjemo ibitutsi, abaturage babagize igitaramo
Vincent Mbawa yagize ati “iyi ni ikinamico. Umuturage wo hasi azamagana maze n’umuyobozi we yamagane koko; biteye umujinya.”
Jimanel Invigulira ati “Les Tintins! (Ibipupes) aho gufata imyanzuro muri mu gukora ibimenyetso nkatwe koko”
Jimmy Wamba MD ati “Murebe neza amasura yabo n’imyambarire yabo. Mutekereza se ko nabo mu by’ukuri bababajwe n’ibiri kuba? Ntimushobora no guhaguruka ngo murwanye agahugu gato nk’u Rwanda none gutera urwenya muri icyo cyumba kirimo ibyuma bitanga ubuhehere?”
Jemima “Ngaho se nimutange nibura umugabane ku mishahara yanyu muwuhe abo basirikare cyangwa abakuwe mu byabo n’intambara!!”
Eric Mpore ati “Ibyo bimenyetso ntabwo bikemura ibibazo bya RDC. Mushake ibisubizo”.
Christian M. Nkunzi “Abaturage wenda twakwifata ku munwa tukifotoza uku ariko aba Minisitiri, bafite inshingano zo gukemura ibibazo bafite ubutegetsi mu biganza byabo ntibakwiriye kwitwara uku, bibaye ari uku twaba twibereye mu mikino idafite igisobanuro.”