RDF igiye kugira umugaba w’ingabo wungirije

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umugaba mukuru w’ingabo wungirije ni imwe mu mpinduka ziri mu itegeko rigenga ingabo z’igihugu RDF ryamaze kwemezwa n’abagize inteko ishingamategeko. 

Iri tegeko rishya ubwo yarigezaga ku bagize inteko ishingamategeko mu kwezi kwa Werurwe Minisiti w’ingabo Juvenal Marizamunda yabwiye abadepite ko u Rwanda ruri kubaka igisirikare cy’umwuga kandi kitari icya none gusa ahubwo cyizabasha kurinda Igihugu no mu hazaza.  Ati “Niyo mpamvu rero twasanze umugaba mukuru wungirije ari ngombwa kugira ngo mu gihe umugaba mukuru adahari, amabwiriza atabura uyatanga.” 

Mu zindi mpinduka ziri mu itegeko rishya harimo umugaba  w’Ishami rishinzwe ubuzima iri ritari risanzwe riba ho mu gisirikare cy’u Rwanda.

Mu itegeko rishya rigenga ingabo z’igihugu RDF hagaragara mo abagaba b’ingabo bane. Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, Umugaba w’ingabo z’inkeragurabara n’izidasanzwe, n’Umugaba w’ishami rishinzwe ubuzima.

Itangazo ryasohowe kuwa 30 Mata n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame riha Maj General Dr Ephrem Karurangwa kuba umugaba mukuru w’ingabo zo mu ishami rishinzwe ubuzima

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:17 am, May 17, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1021 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe