RDF yagaragaje ko ubwinshi bw’ibihugu mu butumwa bw’amahoro atari wo musaruro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko ubwinshi bw’ibihugu byoherejwe mu butumwa bw’amahoro atari byo bigena umusaruro.

Gen Rwivanga yavuze ko ashingiye ku musaruro wavuye mu bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, agaragaza ko imikoranire y’ibihugu byinshi hari igihe idatanga umusaruro mu kugarura amahoro akenshi bitewe n’inzira ndende inyurwamo mu gufata ibyemezo.

Umuvugizi wa RDF yabigarutse ho biganiro nyunguranabitekerezo ku mahoro, umutekano n’ubutabera biri kubera mu ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze.

Brig Gen Rwivanga agaragaza ko ibi ari isomo ku bihugu birimo ibibazo by’umutekano muke ndetse ko bikwiye guhindura umuvuno mu nzira byakoreshaga. Ingabo za RDF zigaragaza ko amahoro yamaze kugaruka muri iyi ntara yo muri Mozambique zahageze mu mwaka wa 2021 zihasanga ingabo za SADEC zitari zaratanze umusaruro.

Nta gushidikanya ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique byakozwe mu gihe cyihuse ugereranije n’ahandi zagiye zihurira n’izo mu bihugu bitandukanye nka Central  Africa.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya 11, biba muri gahunda y’amasomo amara umwaka ahabwa ba Ofisiye bakuru. Uyu mwaka ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Amahoro n’umutekano mu isi ya none: uko byifashe muri Afurika”.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe