Rishi Sunak arashaka ko abimukira bagera mu Rwanda mbere y’amatora ya Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Bamwe mu basenateri mu Bwongereza bagaragaje umugambi wo gushaka kwitambika amasezerano igihugu cyabo cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira bacyinjiramo binyuranyije n’amategeko.

Sena y’u Bwongereza (House of Lords) yasabye ko hakwerekanwa uburyo bwisumbuye ku buriho, uburenganzira bwabo buzubahirizwa mbere y’uko indege zibajyana mu Rwanda zihaguruka mu Bwongereza.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yabwiye Abasenateri ko ashaka ko abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bazatangira koherezwa mu Rwanda mu mezi make ari imbere, mbere y’uko amatora  ya Perezdida n’ayabagize inteko ishinga amategeko ateganijwe muri  muri Nyakanga uyu mwaka atangira.

Sunak  arashaka  kubahiriza ibyo yasezeranyije abaturage yiyamamaza ko azahagarika amato y’abajya gusaba ubuhungiro mu Bwongereza .

Muri iyi gahunda, biteganywa ko abasaba ubuhungiro bageze mu majyepfo y’u Bwongereza binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa, yavuze ko iyi gahunda yatangiye gutekerezwaho mu mwaka wa 2018 ubwo yayoboraga Ubumwe bwa Afurika hashakwa igisubizo cy’abimukira bapfira mu nyanja.

Ati”Inkomoko y’ibi ihera mu myaka ishize, ubwo nari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu 2018. Byari ngombwa ko hashakwa igisubizo mu gukemura ikibazo cy’abimukira bapfiraga mu nyanja ya méditerranée, ibintu byakomeje gufata indi ntera kuva ku ihirikwa rya Kadhafi n’intambara yo muri Libya.’

Perezida Kagame yongeyeho ko “Igitekerezo cyari ugutanga uburyo bw’inzira eshatu  ubwa ni uko  abimukira bakirwa mu Rwanda, nyuma bakazoherezwa mu bindi bihugu nk’ibyo mu Burayi bwa ruguru, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Indi nzira yari ugufasha abo bimukira gusubira mu bihugu byabo bakomoka,  iya gatatu yari uko bagumana natwe  mu Rwanda   ariko mu gihecyose bemera imibereho yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano azafasha ibihugu byombi u Rwanda n’Ubongereza  n’ubwo hari abayitambika  mu Bwongereza.

Abagize Sena y’u Bwongereza  bari mu bashaka kwitambika aya amasezerano, biganjemo abahoze ari abanyapolitike n’abakozi ba leta, batoye bashyigikira ko habaho ivugurura ryemeza ko indege zitwaye abasaba ubuhungiro zahaguruka mu Bwongereza ari uko habayeho amasezerano ashyiraho uburyo bushingiye ku mategeko bwo kubarengera mu gihe bari mu Rwanda.

Muri uyu mwaka gusa, abarenga 2,500 bageze mu Bwongereza  baje mu bwato buto, mu mpera z’icyumweru gishize umwana w’umukobwa w’imyaka 7 yapfuye agerageza kwinjira mu Bwongereza nyuma y’uko ubwato yarimo n’abandi burohamye hafi y’Ubufaransa.

Ikigo gikora ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imali ya leta y’u Bwongereza mu cyumweru gishize cyatangaje ko bizatwara amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 762 kugira ngo abimukira ba mbere 300 bashobore koherezwa mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe