Rubavu: Impamvu icyambu gishya cya Nyamyumba kitaratangira gukora

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Mu karere ka Rubavu abakorera ku cyambu cy’agateganyo cya Nyamyumba baribaza impamvu icyambu gishya kimaze amezi ane cyuzuye kidatangira gukora, ni mu gihe Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi buvuga ko muri Kamena icyo cyambu kizatangira gukora.

Amezi abaye ane imirimo yo kubaka icyambu cya Rubavu irangiye, mu myubakire yacyo hitawe ku bwato buzapakirwamo imizigo bukanapakururwa, ububiko bw’ibicuruzwa, amacumbi ndetse hanubutswe inyubako zizakoreramo inzego zitandukanye zirimo izishinzwe abinjira n’abasohoka, imisoro ndetse n’umutekano.

Kampani yubatsi iki cyambu ivuga ko imirimo yarangiye, igisigaye aruko gitangira gukora, aho ivuga ko cyarangiye mu Kuboza umwaka ushize.

- Advertisement -

Ahubatse iki cyambu gishya cya Rubavu iruhande rwacyo harakorerwa by’agateganyo imirimo y’icyambu irimo gupakira no gupakurura imizigo, abakora iyi mirimo y’ubwikorezi aha hantu bavuga ko banyotewe no kwimukira ku cyambu gishya kuko aricyo cyakuraho inzitizi ziri aho bari gukorera ubu, harimo kuba aho bakorera ubu ari hato.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko muri Kamena uyu mwaka, iki cyambu kizatangira gukora, gusa ingorane igihari ni iyuzashingwa imicungire yacyo utaraboneka n’imyiteguro y’abazigikoreramo.

Icyambu cya Rubavu cyubatse ku buso burenga hegitari ebyiri gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini bufite metero 6o mu gihe buri gupakirwamo imizigo cyangwa bupakururwamo icya rimwe.

Kugeza ubu, RTDA ivuga ko ubwato bwuzuje ibisabwa muri aya mazi y’ikiyaga cya Kivu butaraboneka, n’ububuyingayinga buzaba ari ubwa Nkombo ya 2 bukiri kubakwa, kuko ubwikorezi bwo mu mazi ubu bukorwa n’ibyambu, gahoro gahoro uko ubwikorezi bwo mu mazi buzagenda butera imbere buzasimbuzwa igihe hazaba habonetse ubwato bwujuje ibisabwa.

Icyambu cya Nyamyumba kizajya cyakira ibicuruzwa bibikwa bivuye mu turere twa Nyamasheke, Karongi,Rutsiro na Rusizi, hakiyongeraho no mu duce twa Congo dukora ku Kivu aritwo Goma, Bukavu, ikirwa cya Ijwi, Kalehe, Kabare na Minova.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:53 am, Jan 9, 2025
temperature icon 26°C
scattered clouds
Humidity 51 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe