Jenoside yarateguwe, si impanuka – Rutaremara

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, ni inararibonye muri politiki y’u Rwanda ndetse n’amateka y’igihugu. Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ati Twitter), yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari yarateguwe kuva kera, abayiteguraga bakaba bari baratangatanze mu mpande zose biga uko yazashyirwa mu bikorwa abayikoze ntibibagireho ingaruka. Inyandiko ikurikira ni iye bwite.

Guhera mu 1965-1994, ingengabitekerezo ya jenoside yinjijwe mu rubyiruko binyuze cyane cyane mu burezi, ubu nji uburyo bwakoreshejwe kandi n’aba-Nazi bo kwa bo kwa Hitler.

Guhera mu 1991-1994 bamaze gusobanura umwanzi uwo ari we ko ari Umututsi, yaba uba mu gihugu cyangwa hanze. Abajenosideri bubatse uburyo bwo kwiharira itangazamakuru rigomba kubafasha mu gushishikariza abantu ubwicanyi ,muri ibyo harimo ibinyamakuru byandika n’amaradio ( Radio Rwanda , RTLM na Kangura ,…..)

Bashatse uburyo bwo kwiharira ahavugirwa hose kugira ngo bacishemo ibitekerezo byabo ntawe ubavuguruza. Hubatswe uburyo bwo kwiharira abatanga ibitekerezo mu miryango itegamiye kuri leta, amadini, abikorera, amashyirahamwe n’ahandi.

Bashatse kwiharira urubuga rwa politike bashinga amashyaka menshi, ayari asanzweho atavuga rumwe na leta bayacamo ibice bayagira ayabo. Bubatse icyiswe Hutu Power yagombaga gushwanyaguza Abatutsi. Ibi byose byarateguwe kandi babigeraho, impamvu nyamukuru kwari ukwica Abatutsi benshi kandi mu gihe gito.

Kubaka “inzego” zo gukora jenoside ku rwego rw’igihugu, ku rwego rwa perefugitura, ku rwego rwa komine , ku rwego rwa segiteri no ku rwego rwa selire byarakozwe, izi nzego zose zabaga zifite komite yagombaga kuyobora ibikorwa bya jenoside, gutegura abagombaga kuyobora ubwicanyi… Ingero zirahari: Rwagafirita(Kibungo) , Colonel Simba (Gikongoro) , RenzahoTharcisse (Kigali) Col. Anatole Nsengiyumva  Gisenyi ) n’abandi.

Habayeho kwigisha Interahamwe, Impuzamugambi, Inkuba (zaje nyuma) imyitozo ya gisirikare, gukwirakwiza mu nzego z’ibanze Interahamwe, Impuzamugambi, Inkuba n’abasezerewe mu gisirikare kugira ngo bigishe abo basanze gukoresha intwaro no gutera ubwoba umwanzi (Umututsi).

Hateguwe lisite z’abatutsi bari basanzwe bazwi n’abari barafashe Ubuhutu kugira ngo babeho ko ari bo bagomba kwicwa kandi bose. Mu gushaka ibikoresho bizakoreshwa muri jenoside harimo gutumiza imihoro hanze, kubaza impiri (Ntampongano y’umwanzi ), ibisongo n’ibindi.

Bateguye ahazicirwa. Urugero ni nka za kiliziya zafashaga kwicira rimwe abantu benshi hadakoreshejwe imbaraga nyinshi, hari kandi amazu ya komine ndetse na za bariyeri zizabafasha kwica Abatutsi ndetse no kubabuza guhunga.

Abicanyi bakoraga bate?

Hari abajyaga kuri bariyeri, hari abajyaga gutata aho Abatutsi bataricwa bari, hari abari bashinzwe kwica abo bavumbuye, hari n’abandi bajyaga guhiga Abatutsi abo bakoreshaga imbwa n’ubundi buryo bwo guhiga nk’uhiga inyamanswa, bavuza indura n’amafirimbi kugira ngo batere ubwoba. Hari n’abari baratoranyijwe kwica ahari abantu benshi (nko gutera gerenade, abandi bakanogonora ababaga batarapfa.)

Uko kwica byagombaga gukorwa

Hariho kwica urubozo ( torture) kugira ngo Umututsi urimo kwicwa azicuze icyatumye avuka ari Umututsi. Barushanyaga guhimba uburyo bushya bwo kwica nabi, bakarushanwa kwica benshi.
Bagombaga kwica Abatutsi bose udasize n’abato ndetse n’abari mu nda kuko bavugaga ko ba Rwigema na Kagame bagiye ari abana bato.
Ikindi, bagombaga kwica ari benshi kugira ngo imanza ziramutse zibaye bazabure uwo barega n’uwo basiga. Umututsi yagombaga kwicwa n’abantu benshi kugira ngo hatazagira uvuga ngo ni kanaka wamwishe.

Barakoraga guhera mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri, nyuma yaho bakajya gusahura, guteka no kuruhuka kugira ngo ejo akazi ko kwica kazatangire kare. Ikindi gikomeye nuko buri munsi habaga inama z’inzego na za komite twavuze hejuru kugira ngo bamenye uko ”gukora” byagenze, ariko bakamenya abishwe n’abataricwa, bakamenya aho bazahera gukora ejo, hakorwaga plan y’umunsi ukurikiyeho, hanyuma bagapanga n’;ahakenewe ubufasha.

Izi gahunda zo kwica zarateguwe ndetse zigenda zigeragezwa hamwe na hamwe mu gihugu. Ingero za hafi ni Bugesera na Kibirira. Ibi byakozwe kugira ngo harebwe ko uburyo bwo kwica bwigishijwe neza. Ikindi bagira ngo barebe icyo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi abivugaho, ariko n’ubundi ntacyo yakoze, bashakaga nanone kureba icyo umuryango mpuzamahanga uzabivugaho, gusa na bo ntacyo bakoze!

Nyuma yo kubona ko ibi byose biri ku murongo, umunsi ugeze jenoside rurangiza yaratangiye, mu minsi 100 bica abarenga miliyoni imwe. Inkotanyi zahagaritse jenoside hashyirwaho leta y’ubumwe ifite inshingano yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaka umutekano w’Abanyarwanda n’amajyambere yabo.

Ibi tuzabivuga mu buryo burambuye duhereye ku bumwe bwAabanyarwanda uko bwubatswe, tuzatangirira kuri Gacaca.

Tito RUTAREMARA

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:41 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe