Rucagu arasobanura ”ikinyoma” cyatumye yisanga mu baterankunga ba RTLM

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Boniface Rucagu wakoze mu nzego nkuru zifata ibyemezo muri leta ya Kayibanda no mu ya Habyarimana zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yemera ko ari mu batanze inkunga y’amafaranga yafashije gushinga radio ya RTLM, ariko ko yashutswe.

RTLM yashinzwe Rucagu ari umudepite, icyo gihe bamwe mubari abayobozi bakomeye n’abacuruzi batanze inkunga yo gushinga iyi radio yafatwanga nk’igikoresho cyo gutegura umugambi wa Jenoside.

Rucagu na we yashyizwe mu majwi ko ari mu batangije iyi radio  akanatanga amafaranga, akaba abyemera ariko akongeraho ko yashutswe. RTLM yatangiye kuvuga tariki ya 8  z’ukwa 7  mu mwaka wa 1993.

Mu kiganiro yagiriye kri TV1,  yasobanuye uko byamugendekeye. Yagize ati” Yashinzwe n’Abahutu ariko cyane cyane MRND, koko nanjye narindimo ndi umwe mu batanze ibihumbi bitanu (5000 frw) nk’umugabane wanjye. Bari batubwiye bati ‘hagiye kujyaho leta y’inzibacyuho, amashyaka yabaye menshi azakenera radio, ntabwo radio Rwanda na televiziyo y’u Rwanda  bizajya bikorera amashyaka.  Kugira ngo amashyaka azashobore gukora hakenewe radio na  televiziyo bitari ibya leta. Nguko uko njye nagiyemo‘.”

Rugacu avuga ko icyo gihe  abatanze ayo mafaranga bagera ku 150, buri wese akaba yaratangaga uko yifite kuko byari ukugura imigabane,  ariko avuga ko 5000 ariyo yari hasi. Nka Kabunga  Félicien wari umucuruzi ukomeye ni we watanze amafaranga menshi icyo gihe kuko yatanze miliyoni (1 000 000 frw).

Rucagu avuga ko yari afie gahunda yo gufata inguzanyo  muri banki akongera imigabane ye. Yagize ati ”  Naravugaga nti ‘nanafata inguzanyo muri banki nkongeramo’, tumaze kuyatanga natunguwe n’umurongo yafashe, itangaza amacakubiri. Bananshatse inshuro nyinshi  ngo nze mvugireho ariko narabyanze.”

Rucagu yabaye mu nzego zifata ibyemezo kuva arangije amashuri yisumbuye ku ngoma ya Kayibanda. Ariko yabanje kuba umwalimu, nyuma aba umugenzuzi w’amashuri,  aba superefe mu ma superefegitura yo muri perefegitura ya Kibungo, Byumba, Ruhengeri, Gutarama na Gisenyi. Mu 1984 nibwo yabaye Umudepite kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Rucagu avuga ko n’ubwo yabaye umuyobozi muri leta zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko ntacyo yicuza ahubwo ko hari ibyo yakoze yishimira.

Yagize ati “Ntacyo nicuza  mu byo nakoze. Nk’ubu  nishimira ko mu 1988 Abahima bo mu Mutara bari bameneshejwe, umuyobozi wabo yari yababwiye ko azabica. Narabyumvise njyayo mpagarara ku mugezi witwa Umuvumba ndababwira nti ‘nimusubireyo nzababrinda’.  Ikindi nishimira ni uko mu 1973 nasubije abana b’Abatutsi mu mashuri birukanwe. Ikindi nishimira, muri jenoside hari abo nahungishije,  ndi umurinzi w’igihango.”

Mu kinyamakuru Kangura  cyakoreraga mu mujyo umwe na RTLM bigeze kwandika ko Rucagu yavuze ngo “Uvura Umututsi ijisho bwacya akarigukanurira” . Kuri ibi Rucagu avuga ko yabeshyewe. Agira ati ” Abanyamakuru muzampe umwanya n’igihe kirekire nsobanure byose, uzasome Kangura 47, iyikurikira aho nashyizemo urwandiko nihaniza Kangura, icya kabiri Kangura na yo ubwayo yanditse insaba imbabazi.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rucagu Boniface yakomeje kuba mu nzego zifata ibyemezo, nko kuba yarabaye yabaye Perefe wa Ruhengeli nyuma akanayobora Intara y’Amajyaruguru, aho yavuye ajya mu Itorero ry’igihugu. Ubu ni umwe mu nararibonye zigize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda (REAF).

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:43 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe