Mu gihe Abarusiya bageze ku munsi wa Kabiri w’amatora y’Umukuru w’Igihugu azamara iminsi itatu, Perezida Vladimir Putin yahaye gasopo Ukraine yo kutagerageza kuyadobya nk’uko bitekerezwa na benshi.
Ku munsi wa Mbere w’amatora, habayeho agahenge bitandukanye n’uko byakekwaga na benshi ku isi ko Ukraine yakora ibitero bikomeye ku biro by’amatora, gusa mu mujyi wa St.Petersburg, haherereye ibiro by’itora habayeho ibitero by’ikoranabuhanga.
Perezida Vladimir Putin yateguje Ukraine ibihano bikakaye mu gihe yabangamira aya matora, ndetse Ella Pamfilova Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora yungamo ko uzagerageza kuyadobya azafungwa imyaka itanu.
- Advertisement -
Ubwanditsi