Rutunga Venant yigaramye ibyakozwe n’abajandarume yajyanye muri ISAR

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Venant Rutunga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uregwa nk’umuntu watanze inkunga ikomeye yo gutsemba Abatutsi ubwo yajyanaga abajandarume mu kigo yayoboraga cya ISAR Rubona.

Abo bajandarume ngo baje kwica Abatutsi bari bahungiye muri ISAR no mu nkengero zayo .

Venant Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2021 ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside, ibyaha we aburana ahakana.

BBC yavuze ko iburanisha ryo ku wa mbere ryahariwe ubushinjacyaha bwakomeje gutanga ibisobanuro kuri bimwe mu birego bwareze Venant Rutunga: icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, ndetse no gutanga ibisobanuro ku bikorwa bigize ibyo byaha.

Mu byo Rutunga yarezwe harimo kuba yarazanye abajandarume mu kigo yayoboraga cya ISAR Rubona.

Umushinjacyaha yagaragarije urukiko ko uruhare rwa Rutunga rukomeye cyane mu iyicwa ry’impunzi zari zahungiye mu kigo cya ISAR no mu nkengero zacyo ari ubwicanyi bwakozwe n’abo bajandarume.

Mu rubanza mu mizi Rutunga yabwiye urukiko ko atagombye kuryozwa ibyakozwe n’abajandarume ngo kuko atari yabazaniye kwica ahubwo ko yari yabazaniye kurinda umutekano w’ikigo cya ISAR.

Muri ibi byaha Rutunga yarezwe kugira uruhare rukomeye nk’umufatanyabyaha cyangwa icyitso.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba hari amazina buzi y’abakoze ubwo bwicanyi ku buryo Rutunga yabiryozwa nk’umufatanyacyaha.

Umushinjacyaha yasobanuye ko nta mazina bwashoboye kumenya y’abajandarume bakoze ubwo bwicanyi ariko ko uregwa ubwe yiyemereye ko ariwe wabazanye mu kigo yayoboraga, kandi ko kutamenyekana kw’amazina y’abo bajandarume bitaba imbogamizi ko Rutunga yaba ikitso cyabo cyangwa umufatanyacyaha.

Mu bikorwa bindi bigize icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Rutunga yatanze ibihembo ku bakoze ubwicanyi ndetse agatanga ibikoresho gakondo byakoreshejwe hicwa Abatutsi.

Venant Rutunga w’imyaka 74 yanashinjwe kuba umwe mu bari bagize inama ya Prefegitura ishinzwe gukangurira abaturage ‘kwirwanaho’ nk’uko umushinjacyaha yabigaragarije urukiko, ashingira ku nama Rutunga yagiye yitabira ngo zafatirwagamo ibyemezo bigendanye no guhiga no kwica Abatutsi.

Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza ku matariki ya 27 na 28 z’ukwezi kwa kabiri. Niho ubushinjacyaha buzagaragaza ibihano busabira uregwa kandi nawe n’abamwunganiye bagire icyo bavuga kuri iyo myanzuro.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe