Rwanda: Abasaga 200 bize ubuvuzi bicaranye ‘Diplôme’

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko imibare ifite yerekana ko mu gihugu hari abasaga 200 bize ubuvuzi [abaganga, abaforomo, ababyaza n’abandi] bataratangira umwuga wo kuvura, ni ukuvuga ko bicaranye ‘Diplôme’ mu rugo.

Ni mu gihe uyu munsi mu Rwanda umuganga umwe abarirwa abaturage 1000, kandi bakabaye abaganga bane, ni ukuvuga ko hari icyuho cy’abaganga batatu. Intego ni ugukuba kane abakora mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Uwakumva iki cyuho cy’abakora mu buvuzi yatekereza ko ababwize bose bafite akazi ariko si ko bimeze kuko hari abicaranye impamyabumenyi basaga 200 biganjemo abize mu bihugu bituranye n’u Rwanda bafite ibibazo bitandukanye.

Umuvugizi wa Minisante, Julien Mahoro Niyingabira, yanditse kuri X, asubiza uwitwa Joseph Hakuzwumuremyi wibazaga impamvu zituma hari abicaranye ‘Diplôme’ kandi bafite ubumenyi mu buvuzi bagakwiye gukoresha bakaziba icyuho gihari.

Niyingabira yavuze ko mu bicaranye izo mpamyabumenyi hari abakoze ibizamini by’urugaga barabitsindwa, bakaba bagomba kubisubiramo kuko bikorwa buri mezi atatu. Hari abagaragaje impamyabushobozi bakuye mu mashuri atemerewe kwigisha ubuvuzi n’abagaragaje impamyabushobozi kandi batarize ubuvuzi.

Ikindi cyiciro ni abavuga ko bize mu mashuri yo hanze ariko isuzuma ryakozwe na HEC [Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza] n’izindi nzego bikagaragaza ko batigeze bambuka imipaka.

Hari n’abujuje ibisabwa batinda kubona ibyangombwa byo kujya mu mwuga. Aha Ministeri y’Ubuzima ikaba ikorana na HEC ngo birusheho koroshywa ariko bitabangamiye ko abajya mu mwuga baba babikwiriye ku nyungu z’umurwayi.

Niyingabira ati “U Rwanda ubu ruri gushyira imbaraga mu kwigisha umubare w’abavura, ariko hanazirikanwa gusigasira no kuzamura ireme rya serivisi zitangirwa kwa muganga. Nta byera ngo de! Hari ahakiri ibyo kunoza”.

Ku rundi ruhande, Hakuzwumuremyi yagaragaje ko impamvu nyamukuru ituma hari abize ubuvuzi badafite akazi ari uko nyuma y’ibizami bya za Kaminuza, hazamo n’ibizami by’Inama Nkuru y’Abaganga, ababitsinzwe ntibemererwe kwinjira mu mwuga, agasanga imikorere y’iyi nama ikwiye gusuzumwa, hakarebwa ni ba nta ruswa irimo

Ati “Ese ntiharebwa niba nta ruswa n’imitangire idahwitse y’ibizamini bibamo cyangwa abafite inyungu z’umwijima mu gutsindisha ababikora? Ese ibizamini byayo ntibyahuzwa n’ibya Kaminuza uwize arangije akabona diplome ajya mu kazi”.

Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) yatangaje ko mu bushakashatsi yakoreye ku bantu 1000 bayisabye ibyangombwa bigaragaza ko amasomo bize hanze y’u Rwanda ahuye na gahunda z’imyigishirize yo mu Rwanda bizwi nka ‘équivalence’, abagera ku 10% ari bo bageze mu bihugu bavuga ko bakuyemo impamyabumenyi.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:55 pm, Apr 28, 2024
temperature icon 19°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe