Rwanda: Baramena ibiryo abandi baburaye!

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Raporo ngarukamwaka ku bijyanye n’isesagurwa ry’ibiryo ku isi yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Ibidukikije (UNEP) igaragaza ko muri rusange umuturage umwe mu Rwanda amena ibiryo bipima ibiro 141 mu mwaka, bivuye ku biro 164 Umunyarwanda yamenaga mu mwaka wa 2022.

Iyi raporo izwi nka The Food Waste Index Report 2024 yerekana ko muri rusange ku isi hamenwa ibiryo bipima Toni Miliyali 1.05, bifite agaciro ka tiliyoni 1$.

Ku birebana n’u Rwanda, iyi raporo igaragaza ko ibiryo bimenwa mu Rwanda bingana na Toni 1,937,761 buri mwaka. U Rwanda ariko rugashimirwa ko rwagabanyije ingano y’ibiryo bimenwa kuko mu mwaka wa 2021 igipimo cy’ibiryo byamenwaga mu Rwanda cyageraga kuri toni 2,075,405. Bingana n’ibiro 164 bipfushwa ubusa kuri buri muturage w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2022, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko 40% by’ibiryo mu Rwanda bipfa ubusa. RAB yatangaje koi bi biribwa bingana n’umusaruro wose uva ku ijanisha rya 21% by’ubuso buhingwa mu Rwanda.

Ibi biryo birapfushwa ubusa mu gihe nyamara Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iherutse gutangaza ko mu Rwanda ingo 18% zitihagije mu biribwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:01 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe