Rwanda na Tanzania baraganira ku byaha byambukiranya umupaka ubihuza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Intumwa ziturutse mu Gisirikare cya Tanzaniya zageze mu Rwanda ziyobowe na Brig Gen Gabriel Kwiligwa zakirwa na bagenzi babo bo mu gisirikare cy’u Rwanda RDF bakorera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Izi ntumwa zo mu gisirikare cya Tanzania zitabiriye inama ya 10 igiye guhuza inzego z’umutekano z’ibihugu by’ u Rwanda na Tanzania.

Col Justus Majyambere Komanda wa Diviziyo ya 5 mu gisirikare cy’u Rwanda niwe wakiriye aba bashyitsi. Nyuma yo gusura ibikorwa byo ku mupaka wa Rusumo, basuye isoko rya Kibare riri Ndego mu karere ka Kayonza. Iri ni isoko riremwa cyane n’abaturage baturuka muri Tanzaniya, mu ntara ya Karagwe.

Biteganijwe kandi ko aba bashyitsi basura Pariki y’akagera bagakomereza I Nyagatare ahagomba kubera ibiganiro bigamije gusangira amakuru ku byaha byambukiranya imipaka y’igihugu byombi.

Iyi ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 10 kandi inzego z’umutekano zemeranijwe ko izajya iba ho nibura rimwe mezi atatu

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:44 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe