Rwanda Polytechnic igiye gutangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ya Tekinoloji Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarangije Aya masomo ko mu minsi micye Rwanda Polytechnic izatangira gutanga n’amasomo yo ku cyiciro cya 3 cya Kaminuza azwi na Masters in technology (M- Tech).

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente

Dr. Ngirente yagize ati ” B Tech yagiye ho kugira ngo abanyeshuri biga imyuga bagire uburyo bagenda bazamuka mu ntera, uhere kuri Diploma niwumva ukeneye gukomeza ujye kuri Advanced Diploma, niwumva ukeneye kuvugurura ubumenyi ujye muri B- Tech ( Bachelors of Technology) ndetse ndagira ngo mbabwire inkuru nziza ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho n’icyo bita B Tech ( Master of Technology). Aho abazarangiza B Tech bazashobora gukomeza no mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu myuga bazaba bize”.

Minisitiri w’intebe Ngirente yemeje ko izi mpamyabumenyi za B Tech aba bahawe uyu munsi zizaba zikorerwa ku mashami yose ya Rwanda Polytechnic mu Rwanda.

- Advertisement -

 

Dr Ngirente Kandi yakuye ho urujijo rwa bamwe barangizaga muri ya mashuri ariko ntibagaragare nk’abafite ibyangombwa bikenewe ku isoko ry’umurimo ( Minimum Requirements). Aba ngo babaga bararangije ibyitwa Diploma na Advanced Diploma ntibagaragaraga ku mbonerahamwe y’umurimo mu Rwanda.

Uyu muhango wo guha Impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) wari ku nshuro ya 7. Abanyeshuri barangije ni 3024 barimo ab’igitsina gore 29.2% na basaza babo 70.8%. Ni bwo bwa mbere hatanzwe Impamyabumenyi z’Icyiciro cya Kabiri/B Tech.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 20°C
few clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe