Rwigara Diane ari kwijijisha cyangwa ni ubumenyi bucye afite?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu mwanya w’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko  yatanze kopi (copy) y’urubanza.  Mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoka gisabwa n’amabwiriza ya komisiyo yatanze  inyandiko y’ivuka .

Kuri lisiti yatanze z’abashyigikiye kandidatire ye ntiyujuje nibura abantu 12 bafatiye ikarita ndagamuntu mu turere kandi bari no kuri lisiti y’itora yatwo utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

Muri lisiti z’abamushyigikiye mu turere twa Huye na Gisagara ikarita ndangamuntu zabo ntizibaho hagaragaye kandi zimwe mu nomero z’ikarita ndangamuntu zidahuye n’amazina yanditseho kuri lisiti y’abamushyigikiye.

Oda Gasinzirwa Perezidante wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ubwo yatangazaga kandidatire zemewe yavuze ko “ibituzuye kuri lisiti y’abashyigikiye umukandida ntibishobora kuza nyuma y’itariki 30 Gicurasi’

Ibi bivuze ko Diane Rwigara atemerewe burundu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Akibona iri tangazo Rwigara yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter maze agaragaza ko yarenganyijwe na Perezuda Kagame.

Ati: “Nyuma y’iki gihe cyose, akazi n’ukwitanga nagize, birambabaje kumva ko ntari ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Paul Kagame kuki udashaka ko niyamamaza? Ubu bubaye ubwa kabiri unyima uburenganzira bwanjye bwo guhatana mu matora’’.

Rwigara yibeshye uwo yandikiye

Oda Gasinzirwa akimara gutangaza urutonde rw’abakandida bemewe n’abatemewe  kwiyamamaza yavuze ko  “Abakandi bifuza ibisobanuro by’inyongera bakwegera komisiyo y’igihugu y’amatora.”

Diane Rwigara akimara kubona ko atamerewe kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu yari akwiye  gusesengura ibyo yagaragarijwe ko atujuje akihutira kujya  kuri NEC gusobanuza nk’uko perezidante wayo yari yabivuze.

Byashoboka kandi  ko komisiyo y’igihugu y’amatora yaba yaramurenganyije ariko se ni Perezida Kagame byagombaga kubazwa?

Komisiyo y’igihugu y’amatora irigenga ndetse itegeko nshinga riyiha ubwisanzure mu mikorere yayo . Rwigara yari akwiye kuyegera bakaganira kubyo avuga ko yamurenganyije ndetse yabona akomeje kurenganywa akiyambaza inzira y’amategeko akarega iyi komisiyo mu nkiko zikamurenganura.

Rwigara yaba atarazi icyo yagombaga gukora?

Umwanya w’umukuru w’igihugu Rwigaraga yashakaga kwiyamamariza ni umwanya ukomeye, ukwiye kuba wiyamamarizwa n’umuntu usobanukiwe buri kimwe ku buzima bw’igihugu.

Kuki Diane atayobotse inzira zigenwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza ya komisiyo y’iguhugu y’amatora agahitamo kwiyambaza imbuga nkoranyambaga? biragoye kuvuga ko ari ukutamenya  ahubwo byakwitwa bimwe by’umuntu uhira mu nzu agakubita ibipfunda imitwe aho abonye hose.

Niba Diane Rwigara  atazi  urwego rumurenganura n’inzira yacamo yivana mu kibazo nk’iki yaba afite ubushobozi bwo kuyobora igihugu? Yazabasha gushaka inzira zo gukemura ibibazo by’abaturage barenga miliyoni 13 nyamara atabasha kubona inzira ikwiye yo gukemura ikibazo nk’iki cye wenyine.

Tariki ya 4 Kamena Rwigara Diane yanditse kuri twitter ko avuye kuri komisiyo y’amatora gutanga ibyaburaga mu byangombwa bimwemerera kwiyamamaza yavuze ko yatanze abantu 974 bashyigikiye kandidatire ye ndetse ko yizeye ko aricyo gihe cyo guhatanira kuyobora u Rwanda.

Rwigara yakwisanga mu byaha nk’ibyo yakoze muri 2017

Mu mwaka wa 2017 nabwo Rwigara Diane yagerageje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko komisiyo y’amatora  imubwira ko atujuje ibisabwa icyo gihe yabwiwe ko ku rutonde rw’abashyigikiye kandidatire ye  hagaragaraho abantu bapfuye.

Icyo gihe yisanze ashinjwa ibyaha birimo inyandiko mpimbano ndetse arabiregerwa yisanga muri gereza icyo gihe yaregwaga impapuro mpimbano.

Kuri iyi nshuro nabwo komisiyo yavuze ko yakoze ibisa nabyo kuko bamwe mu bamusinyiye mu mu turere twa Huye na Gisagara ikarita ndangamuntu zabo ntizibaho hagaragaye kandi zimwe mu nomero z’ikarita ndangamuntu zidahuye n’amazina yanditseho kuri lisiti y’abamushyigikiye.

Diane Shima Rwigara yumvikanye mu bitangazamakuru agaragaza ko adashyigikiye ubutegetsi buri ho mu Rwanda. Akemeza kenshi ko ishyaka riri ku butegetsi ryikubira umutungo w’igihugu ndetse akavuga ko yifuza kuba Perezida uzatuma abanyarwanda bose bagira ubukungu buteye imbere.

Ni umukobwa w’umunyemari Asinapolo Rwigara waguye mu mpanuka y’imodoka gusa umuryango we wakomeje kuvuga ko yishwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:52 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe