Rwiyemezamirimo w’Umurundi ugiye kumara umwaka adahemba abakozi yitakanye BRD

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ndayishimiye Dieudonne Umurundi ufite Kampani ya  BUIM icuruza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu Rwanda aravugwaho kumara amezi 11 adahemba abakozi akoresha 

Iyi Kampani mu turere twiganjemo utwo mu cyaro  itanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, abamukorera bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa 5 k’umwaka ushize wa 2023. Abaturage bishyura igice cy’amafaranga y’umuriro ikindi kikishyurwa na Banki y’iteramere y’u Rwanda BRD.

Umwe mu bakozi b’iyi kampani ukorera mu karere ka Nyaruguru wavuganye na Makuruki.rw yatubwiye ko nyiri iyi kampani ababwira ko impamvu badahembwa ituruka ku kuba BRD itamwishyura. Ati” atubwira ko BRD itarishyura nkunganire yishyurira abaturage ariko bisa naho atubeshya”

Mugenzi we ukorera mu karere ka Nyamasheke yatubwiye ko “ubundi iyi kampani imeze nk’iyabaye iy’umuryango umugabo arayikuriye akungirizwa n’umugore we ngo ninawe utuma tudahembwa ubu umwaka ugiye gushira.”

Abakozi b’iyi kampani bavuga ko hari amakuru ko iyi kampani amafaranga icuruza ihita iyajyana I Burundi gukorayo ubundi bucuruzi.

Umwe mubakozi  yagize ati:” ubundi abari hafi y’aba ba boss bacu bavuga ko ngo amafaranga yabaye nk’aboneka aho bahembye abakozi  bahise bayashora iwabo i Burundi naho yashinze yo kampani nk’iyi itanga umuriro w’amashanyarazi.”

Makuruki.rw yagerageje kuvuga na Ndayishimiye Dieudonne umuyobozi w’iyi kampani ariko telefoni ye ngendanwa ntabwo twabashije kuyibona.

Tuvugana na Niyonkuru  Mireille  umuyobozi wungirije  akaba n’umugore wa Dieudonne yatubwiye ko  amakuru ariyo kandi abakozi bazi impamvu, ati:” kuba byo nibyo kandi nabo barafite amakuru na Minisiteri y’abakozi ba leta irafite amakuru, umugenzuzi w’umurimo nawe amakuru arayafite  ariko ndi mu nama unkundiye twaza kongera kuvugana.”

Inshuro zose twongeye kugerageza nimero y’uyu muyobozi ntabwo twabashije kuyibona, nidushobora kumubona tuzamubaza izi mpamvu avuga zatumye amara amezi 11 adahemba abakozi bamukorera n’icyo abateganyiriza.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 am, May 5, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe