Senateri Evode yamaganye Camera za Polisi zishyirwa mu mateke

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Senateri Uwizeyimana Evode yanenze Imikorere ya Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yo guhisha camera zihana abarengeje umuduko ntarengwa mu muhanda. Asaba ko zajya zishyirwa ahagaragara ndetse byanashoboka hagati y’ibyapa bya 80 na 60 hakajyamo icyapa cya 70.

Ubwo abagize inteko ishingamategeko bagezwaga ho na Minisitiri w’intebe ibyakozwe muri gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 mu myaka 7 ishize Senateri Evode yagarutse ku miterere y’ibyapa byo ku muhanda. Anenga uburyo ibitegeka umuvuduko ntarengwa bikurikirana kandi bikaba bisa n’ibigamije guhana no kwinjiza amafaranga .

Senateri Evode yagize ati “Hanyuma nkiri kuri ibyo by’imihanda ukareba, hari Aho ubona icyapa cya 80 cyangwa cya 60 ntumenye Aho kirangirira ngo winjire mu kindi, cyangwa se icyapa cya 80 kigalirikirwa n’icya 60. Ntabwo imodoka ifite ama feri nk’ayimbwa buriya. Byanga bikunda niba imodoka iri muri 80, iyo uvuye mu cyapa cya 80 winjira mu cya 60 mwese mutwara imodoka ibyo bintu byica breakpad byica ama plaquetes. Ahandi twagiye tuba no mu bihugu namwe mwabaye mo Nyakubahwa PM hagati y’icyapa cya 60 n’icyapa cya 80 bashyiramo icyapa cya 70. Kuburyo umuntu waba ari muri 70 aba atararenza umuvuduko. Hano rero uraba mu cyapa cya 80 ukurikiranye n’icyapa cya 60, inyuma y’icyapa cya 60 hari camera y’umupilisi iri mu mateke cyangwa mu gihuru. Camera nayo ntikwiye kuba mu gihuru cyangwa mu Masaka ntabwo bishoboka.”

Kuri senateri Evode akamaro ka Camera zo ku muhanda kagakwiriye kuba gukumira impanuka. Ntigakwiriye kuba ako kwinjiza amafaranga. Akemeza ko ikwiriye kujya ahantu hagaragara. Senateri Evode yashimiye Polisi kuba hari ahagaragara ibyapa biburira abantu ko camera ziri imbere gato ariko kandi agasaba ko izishyirwa mu bihuru nazo zajya zishyirwa ahagaragara.

Akenshi izi camera zihishe usanga zishyirwa ku byapa bigaragaza umuduko ntarengwa wa kilometero 60 ku isaha. zigafotora ibinyabiziga byawurengeje ba nyirabyo bagacibwa amande ahera ku bihumbi 25 by’amafaranga y’uRwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:35 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe