Perezida Macky Sall wa Senegal yavuze ko yituguye gusoza manda ye tariki ya 2 Mata, 2024, ubundi akava ku butegetsi nkuko biteganywa n’itegeko. Ni nyuma yuko aherutse gutangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu asubitswe ndetse bikaza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko ya Senegal.
Aya matora y’umukuru w’igihugu, yarateganyijwe kuzaba tariki 25 Gashyantare 2024, aza gusubikwa kugeza tariki 15 Ukuboza, 2024, ibi kandi byakuruye imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu cyane mu murwa mukuru, Dakar, ndetse abaturage bavuga ko bidakwiriye bakamushinja gushaka kongera igihe cyo kuguma ku butegetsi.
Ku rundi ruhande ariko icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika amatora cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ruvuga ko bitemewe n’amategeko, rutegeka ko amatora agomba kuba mu gihe cya vuba gishoboka nubwo atabasha kuba kuri 25 Gashyantare nkuko byari biteganyijwe.