Senegal: Perezida Macky Sall yemeye kuzava ku butegetsi muri Mata

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Macky Sall wa Senegal yavuze ko yituguye gusoza manda ye tariki ya 2 Mata, 2024, ubundi akava ku butegetsi nkuko biteganywa n’itegeko. Ni nyuma yuko aherutse gutangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu asubitswe ndetse bikaza kwemezwa n’inteko ishinga amategeko ya Senegal.

Aya matora y’umukuru w’igihugu, yarateganyijwe kuzaba tariki 25 Gashyantare 2024, aza gusubikwa kugeza tariki 15 Ukuboza, 2024, ibi kandi byakuruye imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu cyane mu murwa mukuru, Dakar, ndetse abaturage bavuga ko bidakwiriye bakamushinja gushaka kongera igihe cyo kuguma ku butegetsi.

Ku rundi ruhande ariko icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika amatora cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ruvuga ko bitemewe n’amategeko, rutegeka ko amatora agomba kuba mu gihe cya vuba gishoboka nubwo atabasha kuba kuri 25 Gashyantare nkuko byari biteganyijwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:56 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe