Ku cyumweru taliki 26 Gicurasi 2024 Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Hitimana Salim. Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44.
Aya matora asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko isi yari mu bihe bya Covid-19.
Sheikh Hitimana Salim yari ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 2017.Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano.
Amatora y’aba Islam ku rwego rw’umusigiti hatorwa abantu babiri kandi bose bagomba kuba barize ishuri rya Tewologiya ya ki Islam. Aba ni Imam ari nawe muyobozi, ndetse n’umwungurije.
Ba Imam barahura bagatora mo ababahagarariye ku rwego rw’uturere, abo ku turere nabo bakazitora mo abahagarariye ku ntara n’umujyi wa Kigali. Aba bahagarariye intara n’umujyi wa Kigali rero nibo bahuye kuri icyi cyumweru bitora mo umuyobozi mukuru.